Abanyamideli 20 bahatanye muri SupraModel basuye Pariki ya Nyungwe 

Abanyamideli 20 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa SupraModel Rwanda, basuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe berekwa amahirwe ari mu gice cy’ubukerarugendo no kwakira abantu. 

Iki ni igikorwa cyateguwe n’ikigo SupraFamily ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubukerarugendo, Missionaries Travel hamwe na African Park Network ifite mu nshingano iyi pariki. 

Aba banyamideli 20 basuye uduce dutandukanye twa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe turimo kugenda ku kiraro cyo mu kirere n’isumo rya Ndambarare. 

Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo bashishikarize urubyiruko gukunda ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu. 

Ati “Iki gikorwa ni ukugira ngo abanyamideli baba bari mu irushanwa bagire ubundi bumenyi bunguka bushobora kuzabafasha igihe bazaba basoje irushanwa aho tubatoza gukoresha imbuga nkoranyambaga no gukora ibikorwa byo kwamamaza.’

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Missionaries Travel Rwanda Ltd, Niyongabire Olivier, yavuze ko bashyize imbaraga mu gufatanya n’ibindi bigo kugira ngo bashishikarize urubyiruko kwitabira ubukerarugendo. 

Aba banyamideli basuye isumo rya Ndambarare
Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo bashishikarize urubyiruko gukunda ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu
Byari ibyishimo ku basuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe
Aba banyamideli basobanuniriwe byinshi kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Inkuru ziheruka

Izindi wasoma