Ibyamamare byahuriye mu Kinigi: Inyungu u Rwanda rukura mu Kwita Izina

Kuva ku ba nyapolitiki, abakanyujijeho muri ruhago, abanyamideli, ibyamamare muri sinema n’abandi batandukanye ubu bari mu Kinigi iwabo b’ingagi aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 19.

Ubu amaso yose yerekeje mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, hategerejwe umuhango wo kwita abana 23 b’ingagi amazina.

Uyu ni umuhango uhuriza hamwe abaturage, abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’inshuti zitandukanye z’u Rwanda bigaragaza ko ufite icyo usobanuye ku gihugu.

Kwita Izina ni umuhango watangiye mu 2005, ubwo guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko abana b’ingagi bazajya bavuka bazajya bitwa amazina buri mwaka kugeza ubu abamaze guhabwa amazina ni 354.

Ibi biba ari ibirori bikomeye cyane kuko bihuriza hamwe abantu batandukanye, usibye kuba ari ibirori kandi uyu muhango ni uburyo bwiza bwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda.

Ibi bitiza umurindi gahunda ya ‘Visit Rwanda’ Urwego rw’Iguhugu rw’Itetambere, RDB ruvuga ko mu myaka itatu rumaze rwazamuye umubare w’abasura u Rwanda ku kigero cya 56%.

Ibi bituma ubukungu bw’igihugu buzamuka nk’uko bigaragara mu mibare RDB iheruka gushyira hanze igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjize miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164 mu 2021 bingana n’izamuka rya 171,3%.

Uyu muhango wo Kwita Izina uba wahuje ibyamamare bitandukanye ku Isi hose niwo utuma abari hirya no hino babona ko mu Rwanda hari ingagi bakaza kuzisura kuri ubu ziri ku isonga mu kwinjiza menshi ndetse bagasura n’utundi duce nyaburanga tw’igihugu.

Ibi nibyo biza bikagera no kubaturage baturiye Pariki y’Ibirunga kuko bahabwa ku nyungu ziba zayivuyemo bakabasha kwiteza imbere kuri ubu bageze ku guhabwa miliyari 1 na miliyoni 140 Frw.

Usibye ayo bahabwa by’umwihariko kandi iyo ari umuhango wo Kwita Izina, abantu benshi bawitabira bacumbika muri hoteli zo mu Karere ka Musanze bakahasiga amafaranga.

Kwita Izina kandi bifasha mu gukomeza kubungabunga ingagi zo mu misozi kuri ubu zisigaye hake ku Isi, muri Pariki y’Ibirunga habarizwa 600.

Ibi kandi bijyana no kuba hatangwa ubumenyi butandukanye mu ku bungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndeste no kwidagadura no kugaragaza umuco nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hari bwitwe abana 23 b’ingagi amazina ari butangwe n’ibyamamare birimo Sol Campbell, Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions, Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation, Umuhoza Ineza Grace, afite Umuryango wihebeye kurengera ibidukikije, Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO, Jonathan Ledgard, Umwanditsi w’Umwongereza, Kevin Hart, Umunyarwenya, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba na Miss Kalimpinya Queen n’abandi

Kwita Izina bifasha mu kumenyekanisha u Rwanda bigatuma umubare w’abarusura ukomeza kuzamuka

Inkuru ziheruka

Izindi wasoma