Aho wasohokana umukunzi wawe kuri ‘St Valentin’

Taliki ya 14 ya buri mwaka ni umunsi ukomeye ku bakundana, watoranyijwe nk’uwo kwigaragarizanya, aho mu bice byose by’Isi usanga abakundana bari mu munyenga warwo, benshi bibukiranya urwo bakundana, mu bikorwa binyuranye bigamije kongera ibirungo murwo bemeranyije.

Uyu munsi benshi bafata nk’udasanzwe, n’Abanyarwanda ntibawutanzwe aho kuri ubu benshi bari gushyashyana bashaka impano zikwiye abo imitima yabo yihebeye, abandi bahirimbanira kumenya ahantu haryoshya ibirori, ahatuje ho gufatira amafunguro n’ibinyobwa basohokana abakunzi babo kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024.

Uko Kigali ndetse n’ibindi bice by’u Rwanda biri gukura umunsi ku munsi mu bijyanye n’ibikorwaremezo, abashora imari mu by’ubukerarugendo ntibicaye, kuko nko muri Kigali utagenda ibirometero 2 utaragera kuri Hotel, Restaurent cyangwa Cofee Shop, bitwika nk’uko ab’ubu babyita.

KARIBU.RW yateguye urutonde rw’ahantu 7 hagezweho ho gusohokera muri Kigali, ushobora kujyanayo uwo umutima wawe wihebeye mukarushaho kuryoherwa n’umunsi w’Abakundana.

Atelier Du Vin 

Atelier Du Vin ni hamwe mu hantu heza hatatswe mu buryo bwiza bugezeho habereye wowe n’umukunzi wawe, mu kishimira St Valin mufata amafunguro meza n’imivinyo y’ubwoko butandukanye.

Atelier Du Vin iherere muri Kicukiro ikorera aho Akagera Motor ikorera, niba wifuza umugora mwiza wuzuye urukundo kuri uyu munsi niho ugomba kujya. 

Atelier Du Vin ni hamwe mu hantu ushobora gusohakana n’umukunzi wawe mukishimira St Valentin

Eagle View Lodge 

Niba ufite umukunzi, ukaba ukibunza imitima ushaka aho uzamwicaza mukaganirira mu mahumbezi munatsirika icyaka kuri St Valentin, reka nkurangire kuri Eagle View Lodge iherereye ku i Rebero mu karere ka Kicukiro.

Aha ni hamwe mu hantu ugera muri Kigali ukaba utandukanye urusaku rwo mu mujyi, ugahumeka neza wirebera ibyiza bitatse Kigali ku gasongero kayo aho uganiriza umukunzi amagambo aryoshye akagera ku ndiba y’umutima nta nkomyi.

Kuri Eagle View Lodge ufata amafunguro wirebera Kigali neza

1000 Hills Distillery 

Hamwe mu hantu heza kandi hagezweho muri Kigali ho gusohokanira uwo wihebeye mugamije guhuza urugwiro munafata amafunguro atekanye ubuhanga munica akanyota ku binyobwa binyuranye, ni muri 1000 Hills Distillery iherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho abahasohokera baba bitegeye Kigali yose ndetse n’igice kinini cya Bugesera.

Uretse kuba ari ahantu hirengeye uba witegeye ubwiza bwa Kigali, 1000 Hills Distillery inafite umwihariko wo kwenga ibinyobwa bya Liquor zigezweho, aho abahasohokera birahira urwengero rwaho.

1000Hills Distillery izwiho kugira ibinyobwa byiza wajya kuhishimana n’umukunzi wawe

Cucina Restaurant 

Cucina ni iri muri Kigali Marriott Hotel, ni imwe mu zigezweho i Kigali kandi ifite ubwiza budasanzwe n’umwihariko wo gutegura amafunguro yo hirya no hino ku Isi nka Pizza zaho zirahirwa na benshi. 

Niba ushaka kwishimana n’umukinzi wawe mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru wamujyana muri Cucina iherereye mu Mujyi wa Kigali. 

Cucina iherereye muri Kigali Marriott Hotel ni hamwe mu hantu heza wakwishimana n’umukunzi wawe kuri St Valentin

Mythos Boutique Hotel 

Buri muntu wese wageze muri Mythos Boutique Hotel akubwira ko habereye kuba uhaganirira n’umukunzi, kubera uburyo hatse n’uburyo hubatse uhajyanye umukunzi wawe kuri St Valentin mwajya muhora mwibuka ibihe byiza mwahagiriye. 

Mythos iherereye mu Kiyovu ifite umwihariko wo gutegura amafunguro mpuzamahanga n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye. 

Mythos Boutique Hotel ni hamwe mu hantu heza ho kwishimira urukundi kuri St Valentin

Kurry Kingdom 

Mu gihe utekereje aho wasohokana n’umukunzi wawe KurryKingdom ntukayirenze ingohe, kuko ni hamwe mu hantu heza muri Kigali ushobora kwicarana n’umukunzi wawe kuri St Valentin musangira amafunguro n’ibinyobwa, ku buryo uwo munsi utazibagirana mu mateka yanyu.

KurryKingdom imaze kuba ikimenyabose ku basirimu b’abanya Kigali n’abaturuka hanze yayo, iherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abashaka gufata amafunguro meza bajya Kurry Kingdom

Billy’S Bistro & Bar 

Billy’S ni imwe muri restaurant zigezweho i Kigali kandi zubatswe mu buryo ifite ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru, urebye ukuntu hatuje n’uko hatatse niho wowe n’umukunzi wawe mugomba kwizihiriza St Valentin. 

Billy’S Bistro & Bar iherereye i Nyarutarama ni imwe muri restaurant ziri muri Century Park Hotel & Residence imaze kuba ikimenya bose mu kwakira neza abayigana. 

Muri Billy’S uhafatira amafunguro wishimana n’umukunzi wawe unareba ibyiza bitatse Kigali

Nyandungu Eco Park

Muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP] ni amwe mu hantu Nyaburanga muri Kigali ushobora gutembereza umukunzi kuri St Valentin ku buryo iyo shusho itazamuva mu mutwe. 

Iyo uyirimo uba uryoherwa n’umwuka mwiza uturuka mu bwoko butandukanye bw’ibiti bihateye, ndetse ukanasusurutswa n’amoko atandukanye y’inyoni utapfa kubona ahandi.

Uretse kuba ari ahantu hari amahumbezi kubera uko hatunganyijwe, abahasohokeye bashobora no kuhabona amafunguro meza yo muri Nyandungu Restaurant.

Muri Pariki ya Nyandungu wajya kuharuhukira n’umukunzi wawe kuri St Valentin

Sunday Park 

Sunday Park iherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, iri mu hantu nyaburanga abakundana bashobora gusohokera kuri St Valentin bagasoza umunsi wabo batabishaka kubera amafu n’amahumbezi ari aha hantu.

Ku basilimu bakunda kuganirira ahantu hatuje banarya ku mafaranga bakoreye, Sunday Park ni ahantu habibafashamo, ndetse ikaba ari n’icyanya kinini mushobora gutemera mureba byinshi bihatatse.

Mu busitani bwa Sunday Park wajya kuharuhukira n’umukunzi kuri St Valentin

Kozo 

Ku banyakigali bazi ibigezweho bazi cyane Kozo, ahamaze kwigarurira imitima ya benshi basobanukiwe ko ibyishimo bihenda.

Kozo ifite Bar na Restaurant bimaze kuba ikimenyabose kubera serivisi ndetse n’umwihariko wabo mu gutunganya amafunguro, abahahasohokera kuri St Valentin bagomba gutaha batabishaka, kuko mu masaha y’umugoroba ntihabura umu DJ ukomeye uba avangavanga imiziki igezweho, ndetse abasore n’inkumi bisobanukiwe bari gukaraga umubyimba. Kozo iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Kozo ifite umwihariko wo guteka amafunguro y’ubwoko butandukanye

Boho

Ku bantu bashaka gusangira amafunguro ahantu hatuje kandi hafite ubwiza buhebuje bajya kuri Boho, iyi ni restaurant iherereye ku Kimihurura ifasha abantu gusangira bishimana banareba ubwiza bwa Kigali.

Boho imaze kwamamara kubera ‘Business Brunch’ yaho igizwe n’amafunguro y’ubwoko butandukanye, nayo ntabwo yashidikanywaho kwishimirwa n’abahasohokera ku munsi wa St Valentin.

Niba ushaka ahantu heza wafatira amafunguro n’umukunzi wawe wajya kuri Boho

Pili Pili Rwanda

Abasobanukiwe iby’imyidagaduro mu Rwanda, izina Pili Pili baryumva cyane kuko ni hamwe mu hantu muri Kgl hafasha abantu kuruhuka mu mutwe. 

Nta gushidikanya ko Pili Pili iherereye Kibagabaga uwahasohokana umukunzi we kuri St Valentin yaba ashyize itafari ku rukundo rwabo, kuko ibihe byiza bagirana aha hantu ntibyazasibangana mu mitwe yabo kubera ko hameze nk’aharemewe ibyishimo.

Kuri Pili Pili barizihiza umunsi w’abakundana hamwe n’aba Dj bavanga umuziki mwiza

Inkuru ziheruka

Izindi wasoma