Intare zo muri Pariki y’Akagera zarapfuye 

Pariki y’Akagera yatangaje ko intare ebyiri muri zirindwi zazanywemo mu 2015, ziheruka gupfa mu mpera za 2023, zizize izabukuru. 

Intare zapfuye harimo iyiswe Ntwali yari ifite imyaka 13 na Ngangari yapfuye ku myaka 12, zose zikaba ziri mu zagaruwe muri Pariki y’Akagera, muri gahunda yo kongera kuzigarura mu Rwanda. 

Pariki y’Akagera yatangaje ko kuri ubu habarirwamo intare 60 zikomoka kuri izi zirindwi zagaruwemo. Iyi Pariki mu 2023 yasuwe n’abantu  54 141. 

Inkuru ziheruka

Izindi wasoma